Ukuri Gukiza
Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from Ukuri Gukiza, Health/Beauty, R7VR+VWM, Gishyita.
Amategeko 10 y'abanebwe
1. Jya uberaho kuruhuka.
2. Jya ukunda uburiri ni yo ngoro yawe.
3. Nihazagira uza agusanga ashaka kuruhukira iwawe jya ubimufasahamo.
4. Jya uruhuka ku manywa kugirango nijoro ubashe gusinzira neza.
5. Umurimo ni ikintu gitagatifu jya uwugendera kure.
6. Jya ukora gake gashoboka niba hari ibyo gukora jya ubirekera abandi nabo baba babishoboye.
7. Ntugakore uyu munsi icyo ushobora kuzakora ejo.
8. Ntawigeze yicwa no kuruhuka,ariko benshi bagiye bagira ibyago ku kazi.
9. Nujya wiyumvamo gushaka gukora,jya ubirwanya wivuye inyuma utegereze uko bigenda.
10.Gukora bitanga ubuzima bwiza,nuko jya ubirekera abarwayi nibo batabugira.
22/07/2025
IBINTU 7 BIRANGA UMUNEBWE
Ubunebwe ni icyago. Ugira ubute ku murimo we, Aba ameze nk’umuvandimwe w’umurimbuzi. (Imigani 18:9) Nta bindi bibi bitera akaga kica kurusha ubunebwe no kubaho nta mugambi. (Urugo rwa Gikristo 485)
Dore bimwe mu biranga umunebwe:
1. Ntashobora gutangira akazi mu gitondo.
“Ubute butera gusinzira ubuticura, Kandi uwinaniwe arananuka.” (Imigani 19:15).
Umunebwe ahora akanda buto yo kongera gusinzira kuri alarme (snooze) Ntashobora kwikurura mu buriri mu hakiri kare. Iyo ari mu mashuri, ahora atinda cyangwa agasiba isomo rya mbere. Iyo ari mu kazi, buri gihe asanga inama ya mu gitondo yarangiye.
2. Akenshi ntarangiza ibyo atangiye. (Ntarangiza ikivi)
Umunyabute ntahigura umuhigo we, Ariko umwete w'umuntu umugirira akamaro kanini.” (Imigani 12:27). Icyo yatangiye ntacyusa. Atangira imishinga myiza myinshi, ariko ntayirangiza.
3. Ahorana Inzitwazo z’ubusa.
Umunyabute arahwaganya ati “Hanze hari intare, nasohoka yanyicira mu nzira.!” (Imigani 22:13).
4. Ahora avuga ko agira ibyago byinshi, ko atari umunyamahirwe.
Inzira y’umunyabute imeze nk’uruzitiro rurimo amahwa, Ariko inzira y’umukiranutsi ni nyabagendwa. (Imigani 15:19).
Nubwo buri wese ajya agira ibyago, umunebwe akenshi ni we ubyihamagarira kubera imyitwarire ye. Ntamenya ko ibihe bibi akunda guhura nabyo biterwa n’imyitwarire ye.
5. Ku magambo Avuga neza, ariko ntakora.
Ahorana inkuru. Ni ikigega cyazo. Umurimo wose utera inyungu, Ariko amazimwe y’ururimi atera ubukene agatubya.. (Imigani 14:23)
Umunebwe ni umuntu uvuga byinshi, akagaragara nk’umunyabwenge. Ariko ibyo avuga ntabyubahiriza. Iyo bigeze ku kwitangira umurimo no gukora cyane, ahita abura.
6. Ahorana inzozi zidafite ishingiro.
Kuri we iterambere arikesha amahirwe, si ugukora cyane :
Uhinga imirima ye azahaga ibyokurya,Ariko ukurikiza inkorabusa azahaga ubutindi.(Imigani 28:19).
Nubwo kugira inzozi no kugira icyerekezo ari byiza, umunebwe we ahora arota ubukire budaturutse mu gukora cyane ahubwo bushingiye ku mahirwe. Arota gutsindira tombola, gutsindira amahirwe ku isiganwa, gukira acuruza ibintu atazi, cyangwa kuba icyamamare nta bushake bwo gukora. Inzozi ze ntizigerwaho kuko ntacyo akora cyatuma agera ku byiza bihambaye. Bene abo nibo bishora mumikino y’amagirwe , tombola, ibiryabarezi, kubetinga…
7. Ahora ateze iterambere ku bandi. Ni umuzigo ku bandi. Nk’uko umushari wa vino usharirira akanwa, Kandi nk’uko umwotsi ubabaza amaso, Ni ko umunyabute amerera abamutuma. (Imigani 10:26). Umunebwe ahora ashimuta igihe n’icyizere cy’abamushingiyeho. Aterwa isoni, abateza igihombo, kandi ntibashobora kumwiringira. Mu iterambere, umwumva aveba abo aziranye nabo bakomeye, abo bigamye, bene wabo cyangwa ababa Hanze ko ntacyo bamumariye, nkaho bamufite mu nshingano.
“Akaga k’ubunebwe:
Neretswe ko ubunebwe ari isōko y’ibyaha byinshi. Abo amaboko n’intekerezo byabo bikora ntibabona igihe cyo gutegera amatwi ibishuko by’umwanzi; ariko ibiganza n’intekerezo bidakora bihora byiteguye kuyoborwa na Satani. Iyo intekerezo zidahuze neza, zitindagira ku bitekerezo byanduye. Ababyeyi bagomba kwigisha abana babo ko kugira ubunebwe ari icyaha.
Nta kintu na kimwe gishora abana mu kibi nko kubabuza imirimo yose, ukabarekera mu mibereho irangwa n’ubunebwe, bakabaho nta mugambi mu buzima, ntacyo bakora cyangwa bagakora gusa ibyo bishakiye. Intekerezo z’abana ni nzima bityo iyo zidahugijwe n’ibyiza ndetse n’ibifite akamaro, zirundukira mu bibi. Urugo rwa Gikristo 274
Umurimo w’ingenzi ni umurinzi nyakuri: Umutekano nyakuri w’urubyiruko ushingiye ku kugira umurimo w’ingirakamaro. Niba baramenyerejwe gukora no gukoresha neza igihe cyabo , ntibazagira ibinezeza biniga imirimo yabo cyangwa ngo birundurire mu ndoto z’ibidahari z’ubupfu. Kuri bo, akaga gakomoka mu kamenyero ko gukora ibibi no kugira incuti mbi kazaba gake. Urugo rwa Gikristo 274
🟡 Inyigisho: Itondere ubunebwe—burasenya, butera ipfunwe, kandi buzana ubukene. Umuntu ukunda umurimo, wabyutse kare, utikoresheje, aba yubaka ejo heza kandi akanezeza Imana n'abantu.
01/06/2025
Umuvugo: KUBAHO UTARIHO..Reka nunge mu ry’Umusaza
Ngire nti usabwa kubaho
Ukareka kubaho utariho
Ukiga no kwibeshaho
Ukareka guhora uteze amaboko
Cyangwa gutegereza akazaza ejo
Yemwe habe no kwitega abagufasha
Kandi nabo bakeneye ubasha.
Mu bwenge bwa benshi harimo ubumuga
Bwakaroshywe mu kimuga.
Ngaho tangira umushinga wo kwitekerereza
Nicyo cyatumye uvukana umutwe wawe
Icyatumye Imana iguha amaso
Kwari ukugirango nawe uzajye wibebera
Icyatumye Imana iguha amaboko
Kwari ukugirango nawe uzajye wikorera
Icyatumye uhabwa amatwi
Kwari ukugira ngo nawe uzajye wiyumvira
Urazi ko no kurya wirira
Rero ntugashake gukorerwa.
Itoze kubaho nkaho uri wenyine
Cyangwa kubaho nk’ imfubyi
Bigutere kumenya uko kwibeshaho
Kwikorera no kwitegaho amakiriro
Naho kuvuga ngo ibi sinabivamo
Reka nshake umufasha uzajya umfasha
Ubundi azagufasha iki utagira?
Aho ntushaka uwo uzaremerera
Uwo uzahindura umuretwa
Wo kugukorera ibyo nawe wananiwe kwikorera!...
01/06/2025
Category
Website
Address
Gishyita