Inshuti nyanshuti

Inshuti nyanshuti

Share

irinde ahantuhahurira abantubenshi mumutima w,umukobwa w,indaya

22/04/2023
Profile pictures 03/07/2022

MWANDIKIRE: Ibaruwa Viateur yandikiye umukunzi we Sandrine.

Yagize ati:

Kuba ngukunda byonyine, birahagije ngo ibe impamvu yo kuba ndi ku isi. Kuba ngufite nk'umukunzi byo, ni impamvu ikomeye ituma numva nahora ku isi. Nshimishwa no kuba ngufite nk'inshuti kandi ukaba n'umukunzi wanjye. Nshimishwa kandi no kuba uri umujyanama wanjye mwiza. Ibitekerezo byawe, mbibona nk'umusanzu ukomeye utera umukunzi wawe ugukunda cyane.

Sandri, sinjya nibagirwa umunsi nakubwiraga ko nagukunze! Mu by'ukuri, nari nzi ko utakwemera kumbera umukunzi. Ese uribuka ukuntu wambwiye? Warambwiye ngo 'uzabitekerezaho.' Urya munsi, natashye nzi ko igisubizo ari 'oya'.
Hari umunsi udashobora kumva mu ntekerezo n'iyo byagenda bite: umunsi wambwiriyeho ko nawe unkunda; sinshobora kuwibagirwa! Hari mu mvura y'amahindu ku buryo kugira ngo numve ibyo umbwira byansabaga kukwegera. Nuko uza kunyongorera ko disi nawe unkunda! U*i ko icyo gihe numvise mbaye undi muntu sha Sandri? Nshuti yanjye, ndifuza kukwibutsa ko agaciro nahaye iryo jambo buri munsi kiyongera, kandi ko nzirikana ko warikuye ku mutima.

Nanone kandi hari ikindi kintu nifuza kukwibutsa. Sandri, ndacyagukunda nk'uko cya gihe mbikubwira bwa mbere byari bimeze. Nzi ko ntari hafi yawe, ariko ndakwinginze, jya uzirikana ko aho naba ndi hose, uhora uganje mu mutima wanjye. Kandi ngusabye kujya uhora uzirikana rya jambo wambwiriye ku kibuga cy'indege, i Kanombe. Wambwiye ko 'uzantegereza'. Sandri, iryo jambo rintera guhora nirinda icyatuma ntatira ibyo nagusezeranyije. Humura, ukunda ugukunda!

Yari uwawe,
Viateur.

Want your business to be the top-listed Beauty Salon in Gisenyi?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Category

Telephone

Website

Address


Musanze&Rubavu
Gisenyi